Ese ubudahangarwa rusange ku indwara buba buteye bute?
Aha ufite indwara yerekanwa mu ibara titukura, abari mwibara ry'umukara nabakingiwe. Uyu murwayi ntashobora kwanduza aba bandi kuko bafite ubwirinzi bakomora kurukingo.
Ubudahangarwa bwa rusange bw'abaturage ku indwara buzwi nka
‘herd immunity’ mundimi zamahanga, buzwi nanone kandi ku izina ry'ubudahangarwa rusange bw'abaturage kurwara runaka, ni ubwirinzi butaziguye ku indwara yandura. Ibaho
iyo abaturage bafite udahangarwa ku indwara haba biturutse ku gukingirwa cyangwa
ubudahangarwa butewe no kuba baranduye indwara mbere umubiri ukiremera
ubudahangarwa bitewe namakuru ubwirinzi bw’umubiri bwabitse muguhangana nindwara
isa niyambere bigeze kwandura cyangwa kurwara. Nkuko tubikesha umuryango
mbuzamahanga wita k'ubuzima (WHO &OMS) ushyigikiye kugera ku 'ubudahangarwa
rusange bw’abaturage binyuze mu gukingirwa, nokuba utakwemera ko irwara
ikwirakwira mu igice icyo ari cyo cyose cy'abaturage, kuko ibyo byaviramo
indwara zahato nato n'impfu nyinshi bitari ngombwa.
Ese nigute twagera kubwinzi rusange bwa COVID-19?
Ubudahangarwa bw'abaturage rusange burwanya indwara
ya COVID-19 bushobora kugerwaho mu baturage binyuze mu gukingirwa, cyangwa
kuba warinda abaturage kuba bahura nudukoko (pathogens) dutera kwandura indwara.
- Inkingo n'ubwirinzi karemano bikora bite?
Inkingo zitoza ubudahangarwa bw'umubiri gukora
poroteyine zirwanya indwara, zizwi ku izina rya antibodies mundimi zamahanga, aba ni abasirikare barinda umubiri. ibi ni
nako byagenda turamutse duhuye n'indwara zandura iyo yongeye kugaruka isanga umubiri waritoje kwigwanaho muguhangana niyo ndwara uhereye kumakuru yimiterere n'imimere yutunyangingo twiyo ndwara, iyo ndwara itiyiyoberanije ihindura utunyangingo twari tuyigize. Abantu
bakingiwe baba barinzwe kwandura indwara no kwanduza virusi, no kumena iminyururu cg inzira iyo ari yo yose yokuba bakwanduza abandi.
Utu tumenyetso tumeze nkinyuguti ya Y nitwo basirikari bumubiri (antibodies) bahangana n'indwara yinjiye mumubiri cg ishaka kwinjira mumubiri.
Ese ubudahangarwa rusange ku cyorezo cya COVID-19 bwaba buzwi?
Kugira ngo ubudahangarwa bw'abaturage cg
ubudahangarwa rusange kuri COVID-19 bugerweho, umubare munini w'abaturage
ugomba gukingirwa, bikagabanya umubare rusange wa virusi ushobora gukwira mu
baturage bose. Imwe mu ntego iba igamijwe mu ukurema ubudahangarwa bwabaturage
muri rusange ni ukugira ngo urinde amatsinda atishoboye muguhangana n'indwara cg afite intege nkeya
adashobora gukingirwa indwara (urugero: bitewe n'ubuzima bwabantu batihanganira rukingo
cg bari allergique “soma arerijike” kubigize
urukingo ku rukingo) ngo bagire umutekano wizewe, uhagije kandi barinzwe indwara bidasubirwaho.
Ijanisha ryabantu bakeneye ubudahangarwa
kugirango bagere kubudahangarwa bw’abaturage muri rusange buratandukanye kuri
buri ndwara. Urugero, ubudahangarwa bwabaturage muri rusange mukurwanya iseru
bisaba hafi 95% byabaturage gukingirwa. 5% isigaye izarindwa nuko iseru
itazakwirakwizwa mubakingiwe. Kuri polio, urwego rugera kuri 80%. Nkuko
tubikesha umuryango mpuza mahanga wita kubuzima (OMS) umubare w'abaturage
bagomba gukingirwa COVID-19 kugirango habe hizewe ko ubudahangrwa rusange
bwabaturage kugeza ubu iryo janisha ntabwo rizwi. Aka ni agace k’ubushakashatsi
gakenewe kandi birashobora kuzatandukana hakurikijwe abaturage aho batuye cg
baturuka, bitewe n’urukingo urwarirwo (urugero: Hari urukingo rwa Pfizer, astrazeneca,
Johnson & Johnson, …) cg abaturage bashyizwe imbere ngo bakirwe bitewe
nibintu bitandukanye, hashobora nogushingirwa no kubindi bintu bitandukanye cg
impamvu zitandukanye (other factors).
Gukingira abaturage bakagera ku budahangarwa rusange buhamye kandi bwizewe bituma indwara iba nkeya (makes disease rarer) kandi ubuzima bwabatuge bukaba burinzwe.
0 comments:
Post a Comment